Anyesi Uwahowe Imana

21 Mutarama | Umunsi wibukwa | Hish 7,9-17; Mt 10,34-39
Anyesi yavukiye i Roma mu Butariyani, ababyeyi be bamurera neza gikristu kuva akiri muto. Yari umwana w’imico myiza kandi akagira n’uburanga. Yujuje imyaka cumi n’itatu y’amavuko, mwene Mburamatare w’i Roma asaba kumurongora. Anyesi aramubwira ati: “Kuva kera niyemeje kuba umwari wa Nyagasani. Niyemeje kugumana ubusugi kuko Nyagasani namuhaye umutima wanjye rwose. Ntuteze gukunda undi mugabo ukundi”. Icyo gihe hari ku ngoma y’umwami Diyoklesiyani, watotezaga abakristu bikomeye! Kuba rero Anyesi yaragaragaje ubukristu bigeze aho, byari ugutinyuka cyane muri icyo gihe. Kubera uburakari bw’uko yanze ko amurongora, uwo musore yagiye kumurega ko ngo ari umukristu. Anyesi afatwa ubwo, bamutegeka gusenga no kuramya ibigirwamana byabo, aranga arabahakanira! Bamutera ubwoba ku buryo bwose ngo areke kuba umukristu, abereka rwose ko nta mpungenge atewe no kuzira izina rya Kristu. Niko kumucuza rero imyambaro yose bamubohera ku giti, bamuharurisha ibyuma umubiri wose bacanye n’umuriro mwinshi iruhande rwe. Bakamubwira, bati: “Hakana ubukristu maze tukurekure witahire”. Ntiyatinya rero ibyo bigeragezo byose akomeza gusenga cyane yiragiza Nyagasani, nuko babonye ko atava ku izima bamuca umutwe. Ngubwo ubutwari bw’uwo mwana muto w’umukobwa wemeye kwitura Imana ho igitambo. Urugero rwiza yatanze rwateye benshi gukomera mu bitotezo by’abakristu, baba intwari nkawe.