09 Gashyantare |
Liturijiya y'umunsi |
Apolina iwabo hari Alexandriya mu Misiri. Amaze kubatizwa yabaye indakemwa mu bukiristu, umutima we wose awegurira Yezu Kristu. Yaharaniye cyane cyane kwamamaza ingoma y’Imana, ntiyatezuka mu kurengera abazahajwe n’indwara n’ubukene. Ku ngoma y’umwami Desiyusi w’Abaromani, yategetse abantu bose gutura ibitambo ibigirwamana by’ibwami; icyo gihe Apolina arabyanga. Nuko baramufata bamujyana aho ibigirwamana byabo biri ngo abisenge. Apolina arababwira ati:«Nsenga Imana imwe y’ukuri yonyine gusa». Ako kanya akimara kuvuga iryo jambo, bamukubita ubuhiri ku munwa, amenyo yose barayahungura, umunwa n’akananwa bisigara ari ibisebe gusa. Bakomeza kumukubita cyane, aho bigeze bati «Wumvise ububabare icyo ari cyo; cyono noneho senga imana zacu tugukize ububabare». Arabasubiza ati: «Nimugire uko mushaka, nishimiye kuzizwa ukwemera Imana Imwe y’ukuri Nyirubutagatifu». Bacana umuriro umeze nk’itanura wo kumutwika. Bagiye kumucuza imyambaro arabiyaka agenda yiruka awirohamo, arashya wese. Yapfiriye Imana amaze kuba umukecuru.