Atanazi

02 Gicurasi | Umunsi wibukwa | 1Yh 5,1-5; Mt 10,22-25
Atanazi yavukiye i Alegisandriya mu Misiri. Akiri muto yatangajwe cyane n’ubutwari bw’abakristu bamwe batatinyaga kugaragaza ukwemera kwabo gutagatifu mu maso y’abarwanyaga Kiliziya. Amaze kuba umusore yiyeguriye Imana, ahabwa Ubudiyakoni; nyuma aba umufasha w’umweoiskopi w’Alegisandriya, bamarana igihe kirekire yanamuherekeje mu nama nkuru ya Kiliziya i Nise, icyo gihe iyo nama ica Ariyusi n’inyigisho ze zahakanaga ko Yezu Atari Imana, maze ihamya rwose ko Yezu ari Imana. Yabyawe n’Imana ku bwa Roho Mutagatifu, ko ahwanye na Se muri Kamere yabo. Umwepiskopi amaze gupfa, abakristu b’i Alegisandriya bitoreye Atanazi ngo ababere umwepiskopi. Iyo Diyosezi yayiyoboye imyaka mirongo ine n’itanu yose, ariko mu ngorane nyinshi kubera abanzi ba Kiliziya bari baramujujubije. Muri iyo myaka yose Atanazi ahashya bikomeye abigishabinyoma, arigisha agarura benshi bari barataye baramuhagurukira bamuteranya n’umwami, umwami aramuca. Yaciwe mu gihugu inshure zirenze eshanu zose, nyamara ntiyatezuka gukomeza kwitangira kurengera Ivanjili. Yitabye Imana tariki ya 2 Gicurasi mu mwaka wa 373.