Aureliya

15 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi |
Imibereho ya Aureliya ntabwo izwi ku buryo burambuye. Ikizwi gusa ni uko mu mwaka wa 610, Mutagatifu Kolombani yashyinguye ibisigazwa by’umubiri wa Mutagatifu Aureliya kuri Altari mu Kiliziya i Bregenz mu gihugu cya Autriche. Ibyo bisigazwa by’umubiri we byakuwe I Strasbourg, aho Mutagatifu Aureliya yambarizwaga kuva mu ntangiriro z’ubukristu.