04 Ukuboza |
Liturijiya y'umunsi |
Ahagana mu mwaka wa 300 , Barbara yiberaga iwabo I Nikomedie bugufi ya Izmid, akaba ari mu gihugu cya Turkiya y’ubungubu. Se yitwaga Dioscuros, wari umukungu byahebuje! Yakundaga umukobwa we kandi akita ku burere bwe. Barbara yari mwiza bitangaje, uburanga bwiza bugatuma abasore bamunaganaho bamushakaho umugeni; nyamara bose icyo gihe abatera utwatsi arabahakanira. Barbara yakundaga gusenga cyane ariko akabikora rwihishwa kuko Se yabimubuzaga. Icyo gihe hari ku ngoma y’umwami warwanyaga Kiliziya bikomeye. Barbara rero akajya gusenga hamwe n’abandi bakristu aho bihishe. Bukeye aho se abimenyeye ararakara cyane, bituma ndetse amufungirana wenyine. Aho amubwiriye noneho ko yahawe Batisimu ibintu biradogera maze si ukurakara induru ziravuga! Nibwo afashe Barbara amushyira umucamanza mukuru w’umwami. Nuko batangira kumubabaza bitagira urugero kugirango akunde ahakane ubukristu. Nyamara Barbara we yemera kubabara aranangira. Nuko batangira kumutwika buhoro buhoro umubiri wose bigeza n’aho bamuca amabere! Bamutambagiza amayira yose bamwereka rubanda, nuko ku bw’igitangaza cy’Imana Umumalayika wa Nyagasani amufubika umwenda munini wererana cyane; maze kubera ubwoba n’uburakari bw’umucamanza w’umwami, ategeka ko bamuca umutwe. Muri ubwo bugome bwakorewe Barbara kandi ibyinshi byakorwaga na Se Dioscuros wamwibyariye! Hari mu mwaka wa 306.