11 Kamena |
Umunsi wibukwa |
Intu 11,21-26.13,1-3; Mt10, 1-13
Barnaba yavutse mu muryango w’Abayahudi mu kirwa cya Shipule. We ubwe ntiyigeze abona Kristu nk’izindi ntumwa. Yahawe icyubahiro cyo kwitwa intumwa kubera uruhare rukomeye yagize mu bwitange yagaragarije Kiliziya. Iby’imibereho ye mu bukristu, bishamikiranye ni bya Pawulo Intumwa. Barnaba ni we wajyanye Pawulo mu nama ya Konsili yabereye i Yeruzalemu, amufasha kurengera abatari abayahudi kugirango bashobore kuba abakristu badakurikije amategeko ya Kiyahudi. Ibyo tubisanga mu byakozwe n’intumwa, umutwe wa cumi na gatanu. Barnaba na Pawulo babanye imyaka myinshi bamamaza Inkuru Nziza y’Ijambo rya Nyagasani. Nyuma Barnaba asubira mu kirwa cya Shipule, ari naho yapfiriye ahowe Imana mu mwaka wa 60.