24 Kanama |
Umunsi mukuru usanzwe |
Hish 21, 9 – 14, Yh 1, 45 – 51
Bartelimi, izina rye rya mbere ry’ukuri ni Natanayeli, akaba umwe mu ntumwa cumi n’ebyiri za Yezu. Bavuga ko yari uwo muri Betsayida kandi ko nawe yari umurobyi kimwe n’izindi ntumwa za mbere na mbere. Ni Filipo wamushyiriye Yezu. Nuko Yezu amubonye aje amugana, aravuga ati « Dore Umuyisiraheri w’ukuri utarangwaho uburyarya ». (Yh 1, 47) Pentekositi irangiye, Bartelimi yagiye kwamamaza Ivanjiri muri Aziya. Yahowe Imana ari muri Armeniya.