Bazili

02 Mutarama | Umunsi wibukwa | 1 Kor2,10-16; Lk14,25-33
Umwepiskopi n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya. Mutagatifu Bazili yavukiye mu gihugu cya Turkiya ho muri muri Aziya, mu mwaka wa 329. Yavukiye mu muryango wanogeye kuva kera; kuko Emeliyana nyina wa Nyirakuru hamwe n’abavandimwe be Gerigari w’i Nysse na Petero w’i Sebaste, bose bari baragizwe abatagatifu. Se wa Bazili yari umwarimu muri kaminuza. Ni nawe wamwohereje henshi mu mashuri. Amashuri yayize i Sezare, i Sezare, i Konstantinopli na Atene mu Bugereki. Bazili amaze kuzuza imyaka makumyabiri n’umunani y’amavuko nibwo yahawe isakramentu rya Batisimu. Nyuma yahoo yagiye mu Misiri no muri Palestina, aba mu bihayimana b’abamonaki kugirango bamufashe kurushaho kugororokera Imana. Aho ahindukiriye agarutse ageze iwabo, yakoranyije abasore benshi abigisha gusenga, abashishikariza gukurikiza imigenzo myiza ya gikristu. Yabashingiye amategeko atatu bagomba gukurikiza mu bukristu: gukora, gusenga no gutega amatwi ijambo ry’Imana. Nyuma yahoo yamaze imyaka itanu yitegura guhabwa Ubusaseridoti. Amaze kubuhabwa ashingwa imirimo yo gufasha Umwepiskopi we kuyobora Diyosezi. Byahuriranye n’igihe gikomeye cy’inzara maze agurisha ibye byose kugirango arengere abakene. Gutunganya neza imirimo ashinzwe no kuba umusaseridoti w’intangarugero, byatumye atorerwa kuba Umwepiskopi wa Sezare. Igihe cyose yarengeye ukwemera muri Kiliziya gatolika. Umunsi umwe yigeze gutsinsurana n’umwami Valens, bajya impaka ku byerekeye ukwigira umuntu kwa jambo. Icyo gihe umwami aramubwira ati: “Ntawundi muntu wari wubahuka kumpinyuza!” Bazili niko kumusubiza nawe ati: “Ubwo ni uko wari utarahura n’Umwepiskopi ukubwiza ukuri”. Mutagatifu Bazili yitaye cyane ku iyobera ry’Ubutatu butagaifu. Mu nyandiko ze, yavugaga ko ukwemera kw’abakristu gushingiye ku Butatu Butagatifu. Muri Diyosezi ye, yihatiye cyane gukundisha abakristu ijambo ry’Imana n’imihango mitagaifu; abashishikariza kenshi kuvuga amasengesho yo muri Zaburi no kuziririmba. Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, yitaruriye ahitwa Edese, ahantu ha wenyine, yibanda cyane ku gusenga Nyagasani n’ukwigomwa, anandika n’ibitabo kuri Roho Mutagatifu na Bikira Mariya.