Beda

25 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Beda yavukiye muri Ekosi mu bwongeleza ku musozi witwa Girvani. Yabaye imfubyi afite imyaka irindwi gusa, arerwa n’umumpnaki. Kuva akiri muto imibereho ye yaranzwe n’isengesho, ibyo ndetse bituma n’urungano rwe rumwita «Umwubahwa»; izina Beda yakomeje imibereho ye yose. Ku rukundo rw’akataraboneka Beda yari afitiye Imana, yari ageretseho n’ubumenyi buhanitse mu by’iyobokamana. Yarangije amashuri ari umusore uhamye kandi w’umuhanga mu mateka ya Kiliziya, n’umuhanga mu bumenyi busanzwe. Beda yigishije mu mashuri akomeye, ndetse bamwe mu banyeshuri be baza kuba abahanga b’ibirangirire. Icyamushimishaga cyane kuruta ibindi mu mirimo ye kwari ukwiga no kwigisha abandi. Yakundaga kuvuga ati:«Umurimo utera ibyishimo abawukora neza». Gukunda Imana n’uurimo nibyo byari intego ye. Amahoro n’ibyishimo yahoranaga ndetse ahanini umubano yari afitanye n’Imana bigahuza n’uko yakoranaga urukundo imirimo ye. Beda yitabye Imana Asensiyo iraye iri bube. Hari ku wa 27 gicurasi 735; apfa avuga ati:«Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu».