Benedigito Umukuru w’Abihayimana

11 Nyakanga | Umunsi wibukwa | Imig 2,1-9; Mt 19, 27-29
Benedigito yavukiye i Norsiya, mu gihugu cy’Ubutaliyani, mu mwaka wa 480. Amaze gukura, ababyeyi be bamwohereje mu ishuri i Roma; dore ko bari banafite umutungo utubutse. Bwari ubwa mbere aba iruhande rwa benewabo yakundaga. Uburere bwiza bwa gikristu yari yarahawe, bwamurangaga hose. I Roma, Benedigito yasabwaga n’ibyishimo iyo yatekerezaga urugero abamaritiri bakuru bari baratanze. Yakundaga kujya gusengera ku mva z’abatagatifu : Anyesi, Sisiliya, Lawurenti, Sebastiyani, no ku mva ya Mutagatifu Petero n’iya Pawulo Mutagatifu. Benedigito yashatse kuzuza ubuhanga bwe yiga n’amategeko, kuko aribwo buryo yabonaga bwo kumva neza no kumenya abantu yashakaga gukorera no gufasha. Ubumenyi bwe mu mategeko bugaragarira mu itegeko nshinga yasigiye Abamonaki. Iryo tegeko nshinga riha buri mumonaki kumva uburenganzira afite ataretse n’imirimo ategetswe, kumva umwanya arimo mu muryango kugira ngo buri muntu ahabwe icyubahiro, kandi agire umutekano ku Mana no kuri mugenzi we. Benedigito yumvise atanejejwe no kuba mu bantu batunzwe n’irari ry’iby’isi. Yabonaga benshi muri bagenzi be bakoma mu irari ry’ibibi. Nibwo yiyemeje guhaguruka, ajya gushaka ahantu h’ubutayu mu gitwa cy’umusozi yakwihererera wenyine. Ku musozi wa Subiyako, niho yabonye ikizu gishaje aba aricyo yiberamo. Benedigito ajya kuva i Roma, yari yigomwe icyubahiro n’ibyishimo byo ku isi. Muri ubwo bwiherero bwa wenyine, yihatiye gusoma Bibiliya igihe kirekire no kumva ko Imana ikorera mu bantu. Avuye i Subiyako, Benedigito yagiye gutura ku musozi wa Monte-Casino. Icyo gihe yari yaramenyekanye henshi mu bantu. Abasore benshi bafite ugushaka kwiza baramusanze, biyemeza kwiyegurira Imana kimwe na we. Yarabakiriye, abaha intangiriro y’ubuzima bw’abamonaki. Yabandikiye amategeko agenga umuryango wabo ari nawo wafashe izina rye kugeza ubu. Mu mwaka wa 547, ku mpamvu y’uko yari yariganye Kristu mu mibereho ye yose, Benedigito yumvise intege zitangiye kumushiramo, asaba abavandimwe yari yarirereye kumujyana mu Kiliziya. Nuko basengera hamwe Zaburi nk’uko yabikundaga, ahabwa Ukaristiya, nuko ahwerera mu maboko y’abigishwa be. Hari ku itariki ya 21 Werurwe.