Benedigito Yosefu Labre

16 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Benedigito Labre yavukiye ahitwa Amettes mu Bufransa. Ababyeyi be bari abahinzi. Yari imfura mu bana cumi na bane iwabo mu rugo. Kuva ari muto yarezwe na se wabo wari umusaseridoti. Yujuje imyaka cumi n’ine, nibwo yumvise anyuzwe n’imibereho ya Mutagatifu Fransisko wa Asizi. Nuko kuva ubwo atangira gushakashaka uko nawe yanyura muri iyo nzira ngo yitagatifuze. Yashakaga kwinjira muri monastery ifite amategeko akaze cyane. Aho agerageje gukomanga hose bakamuhindira kure babona ahari ko atabishobora. We ariko ntiyigeze yiheba ahubwo yakomeje gusaba cyane Imana ngo imwereke inzira akwiye kunyura. Amaze kubona ko ibyo kwinjira mu muryango bimunaniye, yigiriye inama yo kuzasura Kiliziya nkuru cyane zizwi mu bihugu by’Uburayi ashoboye kugeraho n’amaguru. Nuko igihe yujuje imyaka makumyabiri n’ibiri arahaguruka ashyira nzira aragenda, agenda yambaye ibicocero, nta mpamba, arara aho bwije. Arambagira Ubufaransa, aragenda no mu Busuwisi, muri Espanye, mu Budage no mu Butaliyani nuko yibanda cyane cyane i Roma. Muri izo Kiliziya zose yanyuragamo yabaga ajyanywe no gusenga. Mu nzira naho yagendanaga ishapule mu ntoki ayivuga nubwo bwose akenshi yabaga ashonje. i Roma yatangariwe na bose kubera ukwitagatifuza kwe ndetse bakavuga ko ari umuntu Imana yatoye ngo yibabaze kubera ibyaha by’abantu byari byogeye bitewe cyane cyane n’amajyambere y’ibyaduka by’icyo gihe. Niyo mpamvu inkuru y’urupfu rwe ku itariki ya 16 Mata 1783 yasakaye mu mujyi wose maze abantu benshi bakamuririra cyane.