Bernadeta Soubirous

18 Gashyantare | Liturijiya y'umunsi | 1Kor1, 26-31; Yh 12, 24-26
Ntawavuga ibya Bernadeta atavuze Bikira Mariya i Lourdes. Imibereho ye izwi cyane cyane kubera ibonekerwa rye. Bernadeta yavukiye i Lourdes mu Bufaransa tariki ya 7 Mutarama 1846. Kimwe n’abavandimwe be, yahawe uburere bwiza n’ababyeyi be, bamutoza kare imico myiza. Akiri muto yakunze kurwaragurika cyane. Usibye rero n’ubukene bw’iwabo butari buboroheye, n’izo ndwara ze zatumye atajya mu ishuri ngo yige. Yatangiye kwiga gatigisimu afite imyaka icumi, bityo yiga gusoma no kwandika. Bernadeta rero ajya kubonekerwa tariki ya 11 Gashyantare 1858, yari yajyanye na murumuna we n’undi mwana w’inshuti yabo gutashya udukwi mu ishyamba. Kugenda batoragura udukwi bituma bagera ku buvumo bw’ahantu hitwa Massabielle. Mbere ariko yo kugera aho hantu, bagombaga kwambuka akagezi gato. Abandi bana barambuka, we abanza gutinya gukandagira mu mazi akonje kuko yaziranaga n’imbeho. Mu gihe rero agishakisha uko yasimbuka ngo yambuke akandagiye ku mabuye manini yari mu mazi, muri ako kanya yumva umuriri umeze nk’uw’inkubi y’umuyaga. Nuko areba hirya areba hino abura igiti na kimwe kinyeganyega; agasanga ariko Atari nk’inkubi y’umuyaga ihitana ibyo isakumye byose. Ibyo ariko ntiyabyitaho cyane akomeza gushakisha uko yakwambuka ngo akurikire abandi. Nibwo muri ako kanya na none indi incubi y’umuyaga yongeye yungikanyamo, noneho abona igiti kinyeganyega hafi y’urutare. Aho hantu hakaba harijimye, ariko mu kanya kanzinya abona hatangiye kweyukaho urwijiji, haracya. Muri urwo rumuri rutamurutse abonekerwamo n’umugore w’inseko nziza mbese nk’iy’igitambambuga. Nuko muri ako kanya kubera ubwoba buvanzemo byinshi, Bernadeta akura ishapule mu mufuka atangira kuyivuga yitegeza wa mugore ubengerana ubwiza. Nawe kandi yari afite ishapule mu ntoke ze. Nuko ishapule irangiye, wa mugore yabonaga aramubura. Nyuma y’ubwo yakomeje kumubonekera kenshi aho hantu, noneho aramubwira baraganira; ndetse n’igihugu cyose kirabimenya. Bikira Mariya ntiyigeze asezeranya Bernadete ishya ry’ isi. Niyo mpamvu Bernadeta nawe yahawe inema yo guheka umusaraba Mutagatifu kuri iyi si. Aho yinjiriye mu muryango w’ababikira b’i Neviri tariki ya 7 Nyakanga 1866, abakuru b’umuryango bakunze kumutoteza cyane. Bigakubitiraho rero n’imbaraga nke kubera uburwyi bwe. Kwakira abantu bose bazaga bamushaka nabyo ntibyari byoroshye. Ibyo kandi ntibyatumye Bernadeta yikuza cyangwa ngo bimubuze kuba umuntu w’Imana koko. Ahubwo muri byose yaberaga bagenzi be urugero rwiza. Aho indwara ye imuzaharije, yeretse imirimo yose yakoraga yegukira gusenga gusa. Mu bubabare bw’isi yari afite, yarangwaga n’ukwihangana n’ukwiyoroshya. Kwibuka iteka amagambo Bikira Mariya yari yaramubwiye byatumye ahekana ubutwari umusaraba Imana yamuhaye ku isi. Amaze kuremba cyane yasabye ko bamanura umusaraba wa Yezu wari umanitse mu cyumba cye, barawumuha agahora awufashe mu ntoke ze. Byageze igihe cyakora ananirwa kuwufata asaba ko bawumurambika iruhande. Mu gihe yari hafi kwitaba Imana, yarazanzamutse maze yikiriza ati: «Ndakuramutsa Mariya» bari bamaze gutera agira ati: «Mariya mutagatifu mubyeyi w’Imana jya unsabira njye munyabyaha!» nyuma arongera ati : «mfite inyota». Ngiryo ijambo rye rya nyuma. Afata agacupa karimo amazi anywaho, nuko yubika umutwe, araca. Hari ku wa 16 Mata 1879.