20 Gicurasi |
Liturijiya y'umunsi |
Hish 4,8-12; Mk 3, 31-35
Bernardini yavukiye mu Butaliyani, ku itariki ya 8 Nzeri 1380. Yabaye impubyi akiri muto, arererwa i Siyena kwa nyinawabo. Bernardini yakuranye imico myiza ya gikristu, agakunda gusenga no gushengerera Isakramentu Ritagatifu. No mu ishuri, umwanya wo gukina ntiwarangiraga atanyarukiye mu Kiliziya. Amaze kuba umusore, yahisemo kwiyegurira Imana mu muryango w’Abafransiskani. Igihe mu Bataliyani hateye indwara y’icyorezo, yitangiye kuvura abarwayi ubutaruhuka, ntagutinya ko bamwanduza. Kuko iyo ndwara yari yaramaze abantu, cyane cyane abarwaza. Nyuma yakomeje umurimo ukomeye mu kwamamaza Inkuru nziza, azenguruka igihugu cyose yigisha abantu ngo bagarukire ukwemera. Icyo gihe benshi bari baradohotse mu bukristu kubera ibyago byinshi byari byarabazahaje. Nuko bose bamutega amatwi bakunda inyigisho ze, abari barihebye bongera kwizera Imana. Uwo murimo yawukoze imyaka isaga mirongo itatu. No mu muryango wabo kandi yahabaye indahinyuka kuko yayoboye uwo muryango imyaka cumi n’ibiri yose. Bernardini yitabye Imana ku wa 20 Gicurasi 1444 amaze kuzahazwa n’umunaniro.