Bernardo

20 Kanama | Umunsi wibukwa | Ind8, 6-7 ; Lk6, 17-26
Bernardo yavukiye mu Bufaransa. Kuva akiri muto yakundaga kwiherera wenyine agasoma ibitabo by’iyobokamana. Yari umwana ufite igikundiro mu bantu kandi akagira uburanga bwiza. Aho ababyeyi n’abavandimwe be bamenyeye ko ashaka kwiyegurira Imana, byabateye impungenge bashaka kumubuza kuko babonaga afite amagara make. Yari afite kandi ingabire y’ubwenge n’ubwitonzi muri we, ntabe yahubuka mu bitekerezo. Ni na yo mpamvu iwabo batatinyutse kumubuza kugenda babonye yabyiyemeje. Yajyanye n’abandi basore bagenzi be 30, binjira mu muryango w’Abasisterisiyani. Nyuma ndetse hari na se wabo na bene wabo batanu bamukurikiye, nabo biyeguruira Imana muri uwo muryango. Aho amariye kuba umumonaki, yarushijeho gushishikarira gusenga, ataretse n’imirimo y’amaboko ndetse n’igihe abonye akanya, yakomezaga kwihugura mu nyigisho za Tewolojiya. Mu mibanire ye n’abandi, yabereye abo ahasanze bose kimwe n’abo binjiranye urugero rw’umumonaki uzi icyamuzanye n’icyo kwiyegurira Imana bisobanura ; nuko ababera urumuri rw’inzira iganisha mu ijuru. Ntiyigeze atezuka mu kwiyibutsa ingingo z’ingenzi z’umumonaki ari nako azicengeza muri bagenzi be. Berdardo yashinzwe kubakisha no gutangiza ikigo I Claiveaux, kubera ko abiyeguriye Imana muri uwo muryango bari bamaze kwiyongera cyane. Ni nawe wabaye umukuru w’icyo kigo. Ikigo cya Citeaux aho yinjiriye we na bagenzi be kimwe n’ikigo cya Klerivo yashinze ubwe akakiyobora igihe kirekire byombi byaramamaye cyane muri Kiriziya gatolika hose kuva Bernardo akiriho kugera na nubu. Na nyuma y’iyubakwa ry’ibyo bigo hakomeje kwiyongeraho ibindi byinshi. Bernado yabaye by’ukuri urumuri rw’ubwitagatifuze muri uwo muryango. Ibyo byatumye hakomeza kwakirwa benshi bifuza kwiyegurira Imana. Hari kandi na rubanda rusanzwe rwakundaga kumugenderera kubera inyigisho ze nziza n’inama yabagiraga. Izo nama yazigiraga n’abanyacyubahiro benshi , abami,abepisikopi,abasaseridoti ndetse na Papa akamwakira. Izo nama ahanini zabaga zerekeranye n’imyifatire y’abo mu mirimo bashinzwe. Kiliziya kuba umukunzi n’umutoni ukomeye wa Bikira Mriya. Yanditse n’ibitabo byinshi byiza kuri we. Bernardo yabaye ikirangirire mu kwitagatifuza mu mibereho ye. Ibyo bituma rero n’aho yitabiye Imana badatinda kumushyira mu rwego rw’abatagatifu.