Bibiyana

02 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi |
Bibiyana yavutse ku babyeyi b’abakristu beza, bakaba bari batuye i Roma. Kuba bari abakristu bahamije ukwemera, byatumye abanzi ba Kiliziya babagirira urwango ruhagije. Se Flaviyani niwe babanje gufata baramwica, icyo gihe hakaba hari ku ngoma ya Yuliyani wari umuhakanyi. Nyuma hafashwe n’umugore we Dafroza, yanze guhakana ubukristu nawe bamuca umutwe. Icyo gihe hasigaye gusa Bibiyana n’umuvandimwe we Demitriya, nawe wapfuye akurikiranye n’ababyeyi be, ahari kubera agahinda. Aho bafatiye Bibiyana, bamuhaye umugore w’ingeso mbi ngo agerageze kumutesha ubukristu. Maze babonye ko Bibiyana amunaniye akanga gutezuka ku bukristu, bategeka kumukubita inkoni kugeza agihe apfiriye. Nguko uko Bibiyana yahowe Imana tariki ya 2 Ukuboza mu mwaka wa 363.