31 Gicurasi |
Umunsi mukuru usanzwe |
Sof 3,14-18 (Cg Rom 12,9-16) ; Lk 1,39-56
Uyu munsi mukuru tuwuhimbaza twibuka igihe Mariya agiye gusura mubyara we Elizabeti, nyuma y’aho Malayika abwiriye Mariya ko agiye gusama inda, akazabyara umuhungu kandi akazitwa umwana w’Imana. Mu kwiyoroshya n’ukwicisha bugufi kwe, uwo mubyeyi w’Imana ntiyatinye imvune z’urugendo yakoze ajya gusura Elizabeti wari waratwitiye mu za bukuru. Ukubonana kwabo babyeyi bombi kwababereye isoko y’ibyishimo n’umunezero, aribwo Mariya aririmbye asingiza Nyagasani.