Bikira Mariya aturwa mu Hekaru

21 Ugushyingo | Umunsi wibukwa | Imig 8, 22 - 31; Lk 2, 25 - 19
Inkuru dukesha amavanjiri ataranditswe ivuga ko Bikira Mariya, akiri umwana, yatuwe Imana mu I Hekaru, akahaba imyaka myinshi akorera Imana mu ngoro yayo. Uguturwa Imana mu I Hekaru kwa Mariya ni ikimenyetso cy’uko umubikira utasamanywe icyaha, yiyeguriye Imana akimara guca akenge. Bityo aba uruger rwo kwiha Imana n’urw’abahungu n’abakobwa bihambira kuri Nyagasani mu msezerano y’ubukene, ubumanzi no kumvira. Uwo munsi mukuru wo guturwa Imana mu Hekaru kwa Bikira Mariya, watangiye guhimbazwa mu Burasirazuba kuva mu kinyejana cya VII, wageze mu Burengerazuba ahagana mu 1372.