28 Ugushyingo |
Liturijiya y'umunsi |
Ku itariki ya 29 kamena 2001, nyuma y’imyaka igera kuri makumyabiri Bikira Mariya abonekeye i Kibeho, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, ahereye ku byagezweho mu bushakashatsi bwakozwe n’akanama kari gashinzwe gukurikirana ibyiryo bonekerwa yatangarije abantu bose icyemezo gikemura burundu iby’ibonekerwa ry’I Kibeho yemeza ko Bikira Mariya yahabonekeye koko. Muri benshi bavuga ko babonekeye i Kibeho hatangajwe ko abakwiye kwizerwa ari abakobwa batatu Bikira Mariya yihishuriye ko ari «Nyina wa Jambo». Abo bakobwa ni Alphonsina MUMUREKE, Nataliya MUKAMAZIMPAKA, na Mariya Klara Mukangango, babonekewe mu myaka ibiri ya mbere, ni ukuvuga mbere y’uko umwaka w’1983 urangira. Nk’uko byatangajwe, ibituma iryo bonekerwa rigirirwa icyizere ni ireme ry’amagambo nyiri ukubonekerwa yavuganye n’Uwamubonekeye, ireme ry’ubutumwa yabwiwe. Ubwo butumwa bwa Bikira Mariya I Kibeho bukubiye mu ngingo zikurikira:
• Bikira Mariya afite agahinda kenshi kubera ukwemera guke n’ukutihana kuranga abantu b’iki gihe. Kuko badohotse ku muco mwiza, bakishora mu ngeso mbi bishimisha mu kibi no guhora bica amategeko y’Imana.
• Abantu ni bashishoze cyane kuko ukwemer a n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri.
• Abantu nibamenye agaciro k’ububabare n’umwanya wabwo mu kubaho k’umuntu no mu kubaho gikiristu.
• Abantu nibasenge ubutitsa basabira isi kandi nta buryarya kuko benshi batagisenga kandi n’abasenga ntibabikora uko bikwiye. Bityo abasenga nibabitoze abandi kandi banabikore mu mwanya w’abatabikozwa.
• Abantu nibubahe kandi biyambaze Umubyeyi Bikira Mariya.
• Abantu nibavuge ishapure y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya.
• Bikira Mariya yifuje kubakirwa ingoro y’urwibutso i Kibeho
• Abakiriu nibasenge ubutitsa basabira Kiliziya kuko amakuba akomeye ayitegereje mu bihe biri imbere.
Ubu butumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho bugenewe buri muntu no mubihe byose. Kuko Bikira Mariya tazanywe I Kibeho no gutanga inyigisho nshya, ahubwo yaje kutwibutsa kuburyo bwumvikana ibyo twari twaribagiwe bityo akatuburira ngo tubashe ngo tubashe kwisubiraho no kugarukira Imana.