Bikira Mariya i Lourdes

11 Gashyantare | Liturijiya y'umunsi | Iz 66, 10-14; Yh 2, 1-11
Nyuma y’imyaka ine Kiliziya itangaje ihame ry’ukwemera ko Bikira Mariya ari Utasamanywe icyaha, Bikira Mariya yabonekeye umwana w’umukene witwaga Bernadeta Soubirous i Lourdes tariki ya 11 Gashyantare 1858. Yakomeje kumubonekera kenshi kugeza ubwo tariki ya 25 Werurwe amubwiye uwo ari we, ati: «Ndi Utasamanywe icyaha». Kuva icyo gihe abakristu benshi baturutse hirya no hino ki isi bakomeje kujya i Lourdes hakomeza no kubera ibitangaza byinshi: byaba ibikiza roho cyangwa indwara z’umubiri zananiye abavuzi.