22 Kanama |
Liturijiya y'umunsi |
Ku munsi wa munani, nyuma y’umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’iyimakazwa rya Bikira Mariya, Umwamikazi w’ijuru n’isi. Mu byahishuwe, dusomamo ngo “ ku mutwe we atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri”. Bikira Mariya abengerana ubw’ikimenyatso cy’ukwizera gihamye kandi akaba umuhoza w’imbaga y’Imana mu rugendo ruyigana. Ivanjiri isomwa kuri uyu munsi isozwa n’amagambo ya Mariya asubiza Malayika ati : “ Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze” (lk 1, 38).