08 Ukuboza |
Umunsi mukuru ukomeye |
Int 3, 9-15. 20; Ef 1, 3-12; Lk1 26-38
Guhera mu myaka ya mbere, Kiliziya yari ifite isengesho ryiza cyane rigaragaza urukundo n’icyubahiro ifitiye umubyeyi wa Yezu. Ukwemera uwo Mubyeyi byemejwe n’inama nkuru yabereye Efezi mu mwaka wa 431, ivuguruza abahakanaga ububyeyi bwa Bikira Mariya abyara Jambo wigize umuntu. Mu mwaka w’1500, nibwo Kiliziya yagaragaje byeruye mu mvugo ya Liturigiya, iti: “Imana yateguriye Umwana wayo ingoro imukwiye, mmaze irinda Bikira Mariya icyaha cyose;bbimurindisha ingabire dukesha urupfu rwa Kristu”. Iyo mvugo ya Kiliziya yakiranywe ibyishimo, impundu zivuga henshi ku isi, bigera igihe Papa Piyo wa IX abigize ihame rikomeye mu Kiliziya, mu mwaka w’1854. Ntibyatinze n’ijuru ubwaryo ryerekana vuba uburyo iryo hame rinyuze Imana. Nuko Nyagasani yemera ko Bikira Mariya abonekera Bernadeta i Lourdes mu 1858 yiyita ubwe “Utasamanywe icyaha”.