Bikira Mariya wo ku musozi wa Karumeli

16 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi | Zak 2, 14-17; Lk 2, 15-19
Umusozi wa Karumeli, Bibiliya iratira ubwiza bwawo, wabaye umusozi mutagatifu kuva kera. Mu kinyejana cya cyenda mbere y’ivuka rya Kristu, umuhanuzi Eliya yawuhungiyeho aho guhemuka ku Mana imwe rukumbi, awugira ahantu h’amahuriro y’Uhoraho n’umuryango we. Urwibutso rw’uwo muhanuzi “wabagwaga n’ishyaka ry’Imana nzima” ntirwagombaga gusibangana kuri uwo musozi. Igihe ingabo z’Abakristu zarwaniraga kwigarurira ubutaka butagatifu, ubuvumo bw’uwo musozi bwabaye ubuhungiro bw’abakristu bitaruye iby’isi ngo basenge. Cyakora mu kinyejana cya XIII ni bwo bashoboye kwibumbira mu muryango w’abiyeguriyimana, nuko umwepiskopi mukuru w’i Yeruzalemu abaha amategeko abagenga, yaje no kwemerwa na Papa Honoriyusi wa III mu mwaka w’1226. Munsi y’umusozi wa Karumeli, hashashe ikibaya cya Galileya, bityo i Nazareti, aho Bikira Mariya yabaye “azirikana iyobera rya Yezu mu mutima we”, akaba atari kure yaho. Niyo mpamvu umuryango w’abihayimana bo kuri Karumeli wiragije Bikira Mariya, umubyeyi w’abitagatifurisha gusenga. Mu kinyejana cya XVI, abahanga babiri bitangiye kuvugurura umuryango, ari bo Mutagatifu Tereza wa Avila na Mutagatifu Yohani w’umusaraba. Umuhango wo kuzamuka Karumeli bawugize incamarenga y’ibyo Mutagatifu Bonaventura yitaga “inzira igana Imana”. Ni yo mpamvu, mu masengesho y’uwo munsi dusaba Nyagasani kugera ku musozi nyakuri ari wo Kristu tubikesheje amasengesho ya kibyeyi ya Bikira Mariya. Ku itariki ya 16 Nyakanga 1251, Bikira Mariya yabonekeraga Mutagatifu Simoni Stoki, wari umuyobozi mukuru wa 6 w’umuryango w’Abakarumelita. Nuko amuhishurira ko azarengera by’umwihariko abantu bose bazambara umwenda cyangwa umudari witiriwe Bikira Mariya, umwamikazi w’umusozi wa Karumeli.