Blandina

02 Kamena | Liturijiya y'umunsi | 1Tes 2,1-14 ; Lk 21,12-19
Blandina ari mu mubare w’abakristu 48 bahowe Imana ahitwa Lyon mu Bufaransa. Akimara gufatwa, babanje kumukubita cyane kugeza ubwo bananiwe bakarekera. Ubwo bamukubitaga batyo bagira ngo ahakane ubukristu. Nyamara we akababwira ati:«Ndi umukristu, kandi kuri twe abemera Imana ntabwo duterwa ubwoba n’ibibabaza umubiri». Nyuma bamujyana mu kibuga cy’imikino, bamuboha ku giti, bashaka kumuteza inyamaswa ngo zimurye, ariko biba ibitangaza nti zamwakura! Bamukuye aho bongera kumujugunya mu buroko, maze buri munsi bakamuzana kuri icyo kibuga kumwereka uko bica arw’agashinyaguro abakristu bagenzi be. Icyo gihe nabwo abereka ko bikoza ubusa, ko ntawe urwanya Imana. Blandine yishwe nyuma y’abandi bose, bamutegegeje ikimasa barakaje kiramunyukanyuka.