Blezi

03 Gashyantare | Liturijiya y'umunsi |
Blezi atwibutsa uko yabereye Kristu indahemuka, akemera kubabazwa no gutotezwa, ariko ntacogore na gato yavukiye muri Turikiya, aba ari naho yigira amashuri y’ubuvuzi. Yari umuhanga cyane mu buvuzi kandi akaba umukristu w’indahinyuka. Ukwitangira abarwyi n’ukwitagatifuza kwe, byatumye abantu bamukunda kandi bakamwubaha. Nibwo ndetse abakristu ubwabo bamutoreye ngo ababere umwepiskopi, n’uko Blesi aba atyo Umwepiskopi w’i Sebasti muri Armeniya. Haciye iminsi abanzi ba Kiliziya batangira gutoteza abakristu, bayobowe n’umukuru w’intara zatagekwaga n’abaromani. Blezi ava iwe ajya kwibera mu ishyamba, akaba ariho aturuka aje rwihishwa kwigisha abakristu. Yirariraga mu isenga hamwe n’inyamaswa; nyamara kubera ububasha bw’Imana zikamukunda ntizimwakure. Abasirikare bari ba