15 Nyakanga |
Umunsi wibukwa |
Ef 3,14-19; Yh 14,6-14
Yohani Fidenza, ari we wiswe Bonaventura amaze kwinjira mu muryango w’Abafaransisikani, yavukiye i Bognorea mu Butaliyani mu 1221. Mu busore bwe yari yaratwawe n’imibereho ya Mutagatifu Fransisko w’Asizi. Amashuri yayigiye i Paris mu Bufaransa, nuko mu 1243 yinjira mu muryango w’Abafransiskani, anakomereza amashuri ye aho i Paris.
Arangije amashuri yabaye umwarimu muri Kaminuza y’i Paris. Aho niho yasobanuriye iby’igitabo yanditse kivuga “Akayira kageza roho y’umuntu ku Mana”. Kugera mu 1255, yabaye umwarimu w’icyamamare muri Kaminuza y’i Paris, uzwiho ubuhanga buhanitse. Ubwo buhanga yanabugaragarije mu bitabo bitagatifu yihata cyane kumenya kubisobanura, abigeraho ku buryo buhanitse kandi bubisobanura neza. Ariko ntiyihereraga muri ibyo by’ubwenge gusa. Ahubwo mbere na mbere icyo yari yimirije imbere kurusha byose kwari ukwitagatifuza by’ukuri, akagororokera Imana, abifashijwemo ahanini no gukurikiza inama abakuru be b’umuryango bamugira. Yaranzwe igihe cyose n’ukwicisha bugufi, kubanira neza bagenzi be no kutagira irari ry’umukiro w’iby’isi. Mutagatifu Tomasi w’Akwini wari incuti ye akaba n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya, ntiyatinye kwerura avuga ko imibereho ya Bonaventura imugaragazaho ubutagatifu. Imyifatire ye iboneye ni nayo yatumye bagenzi be bamutorera kuba umukuru w’umuryango w’Abafransiskani,icyo gihe akaba yari akiri muto, afite imyaka mirongo itatu n’itandatu gusa. Yayoboye wo muryango imyaka makumyabiri n’ibiri, awuha koko intambwe ikataje mu gukurikiza Ivanjili. Muri icyo gihe kandi henshi mu bihugu by’Uburayi bakunze kumusaba kujya aza kubaha inyigisho.
Mumwaka w’1273, Papa yamutoreye kuba Kardinali n’Umwepiskopi wa Albano. Abari bamuzaniye ubwo butumwa barumiwe basanze yoza amasahani bagenzi be bafunguriyeho, kandi nyamara ari we wari umukuru w’Umuryango w’Abafransiskani bose.
Mu mwaka w’1274, Papa yamwohereje kumuhagararira mu nama nkuru ya Kiliziya yabereye i Lyon mu Bufaransa. Iyo nama ahanini ni we yakesheje gutunganya neza, kandi vuba imirimo yayo myinshi. Ku itariki ya 14 Nyakanga 1274 nibwo Bonaventura yitabye Imana iyo nama iri hafi gusoza imirimo yayo.