05 Kamena |
Umunsi wibukwa |
Iz 52,7-10; Lk 5,1-11
Winifridi ni ryo zina rye rya mbere. Yavukiye mu Bwongeleza mu mwaka wa 675. Kwitwa Bonifasi, iryo zina yaryiswe na Papa Gregori wa II, ari na we wamwohereje kwigisha mu Budage, kugira ngo amenyekanishe Kristu umwana w’Imana uwo ari we. Mu mwaka wa 722 Bonifasi yasubiye i Roma, Papa amuha ubwepiskopi. Aho ahindukiriye ageze mu Budage agenda igihugu cyose yigisha Ivanjili, ari nako ashyiraho abepiskopi mu turere tumwe na tumwe bamufasha kwamamaza ukwemera. Bonifasi ntiyigeze yicara hamwe, yahoraga agenda yigisha, yubaka amashuri, za Kiliziya n’amazu y’abiyeguriye Imana. Aho yibanze cyane ni ahitwa Flida, ari naho hakuru mu by’ubukristu muri Kiliziya Gatolika mu gihugu cy’Ubudage. Ubwo Bonifasi yiyumvisemo ko amaze kugera mu za bukuru, yifuje kujya kuramutsa abakristu bo mu majyaruguru y’Ubuholandi, aho yari yaratangiriye kwamamaza Inkuru Nziza mu busore bwe. Yari yarumvise ko ubukristu bugiye kuranduka muri ako karere. Aragenda rero yongera kubashishikariza iby’ubukristu, ariko ageze i Dokkum asanga abanzi ba Kiliziya bahamutegeye, bamwica nabi cyane hamwe na bagenzi be mirongo itanu na babiri bari kumwe. Hari ku itariki ya 5 Kamena mu mwaka wa 754. Umurambo we washyinguwe muri Kiliziya y’i Flida, ari naho abepiskopi bose b’Ubudage bateranira mu nama yabo buri mwaka.