23 Nyakanga |
Liturijiya y'umunsi |
Tobi 8,5-10; Mk 3,31-35
Brijita yavukiye i Skederik hafi ya Stockholm muri Suwedi, mu mwaka w’1303. Se yitwaga Birger Person akaba umuntu wemewe muri rubanda. Yari yarashyingiranywe na Ingeborg Bengtsdotter. Brijita yagize imyaka itatu ataravuga, ku buryo ababyeyi be bakekaga ko yazaba ikiragi. Aho atangiriye kuvuga ariko ahita avugana ubuhanga butangaje. Brijita yapfushije nyina afite imyaka cumi n’umwe, nuko se amuha umubyeyi we wa batisimu ngo amurerere neza Brijita amaze kuba inkumi, yajyaga abyuka nijoro agasenga. Umusaraba wa Yezu ukaba waramuteraga kubabara cyane.
Amaze kugira imyaka cumi n’ine ni bwo yagize icyifuzo cyo kwiyegurira Imana mu muryango w’abihayimana. Ariko kubera impamvu za politiki, se yamuhaye Ulfu Gudmarson ho umugeni maze babyarana bana munani. Ulfu uwo yahindutse umuntu ukunda gusenga kubera umugore we. Maze buri munsi agafatanya n’umugore we kuvuga amasengesho ya Bikira Mariya (Buribyari y’abalayiki). Nyuma, Brijita n’umugabo we bagiye bakora ingendo ntagatifu nyinshi ndetse bagera n’i Kompostela muri Espanye.
Nyuma y’urwo rugendo, Ulfu yumvikanye n’umugore yinjira mu bamonaki ba Alvastra, ari na ho yaguye ku itariki ya 12 Gashyantare 1334, akikijwe n’umugore we. Icyo gihe Brijita yari afite imyaka mirongo ine n’ibiri. Brijita yagumye muri monastery ya Alvastra abigiriwemo inama n’umuyobozi we wa roho, maze n’umuhungu we Benedigito aza kuhinjira aba umumonaki.
Mu mwaka w’1346, Brijita yabonekewe na Yezu. Amutegeka gushinga umuryango w’abihayimana witwa “Umuryango w’Imana Umukiza”. Monasteri ya mbere yubatswe i Vadstena kandi imirimo y’ubwubatsi iyoborwa na Brijita ubwe. Mu mwaka w’1349, Brijita yongeye kubonekerwa na Yezu, amutegeka kujya i Roma. Yahageze mu mwaka mutagatifu w’1350. Nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Gatarina yagumanye na nyina Brijita i Roma bamaranye imyaka 23 yose. Nyuma bombi baje gukorana urugendo rutagatifu i Yeruzalemu.
Mu gihe Brijita yari i Roma, abapapa bo biberaga mu ngoro Avignon mu Bufaransa, guhera mu mwaka w’1309. Brijita yaravugaga rikijyana mu bayobozi ba Kiliziya kubera ko yari umugore uharanira byuzuye ubutagatifu, kandi wubahwa na bose. Yagerageje incuro nyinshi kugarura abapapa i Roma. Nuko ku itariki ya 16 Ukwakira 1367, icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa, maze Papa Urubani wa V agaruka i Roma, ariko by’igihe gito. Kuko Papa Urbani wa V yaje kwisubirira i Avignon ku itariki ya 17 Mata 1370 kubera imvururu zari i Roma. Aho rero ni ho yaguye.
I Roma, Brijita yarahababariye cyane, abitewe n’uko abapapa bari baranze kuhaba. Yashengurwaga cyane kandi n’imyifatire mibi y’abapadiri bahabwaga ubupadiri bishakira gusa kugira ubuzima bwiza. Brijita yaguye i Roma kuri 23 Nyakanga 1373, umukobwa we Gatarina atahana umurambo wa nyina muri Suwede. Nuko Brijita aherekejwe n’abapadiri, abafurere n’ababikira bo mu muryango w’Imana Umukiza yari yarashinze. Brijita yanditswe mu gitabo cy’abatagatifu ku itariki ya 7 Ukwakira 1391.