Bruno

06 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi | Iyim 32,7 - 14; Lk 9,57 - 62
Bruno yavukiye i Kolonye mu Budage mu mwaka w’1030. Kuva akiri muto, yakundaga Bikira Mariya byahebuje. Aho atangiriye kwiga yabaye umuhanga cyane, amashuri ayarangiriza muri Kaminuza mu Bufaransa. Yabarwaga mu bahanga baminuje bari mu gihugu. Ubwo buhanga ariko ntiyabukoresheje akurikije umukiro w’isi. Ahubwo yahisemo kwiyegurira Imana, aba umusaseridoti. Amaze kubuhabwa yabaye umwarimu, icyo gihe abantu benshi bamushima umurava n’ubwitonzi akorana uwo murimo w’uburezi. Hashize igihe yigisha, yatorewe kuba umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’I Reims. Nyuma bashatse kumutora ngo abe umwepiskopi arabyanga, agomba ndetse icyo gihe kujya kubisobanurira Papa. Mu mwaka w’1080, yiyumvisemo ko ahamagarirwa indi mibereho yo kurushaho kwitagatifuza; akitangira kwibabaza kandi akarushaho gusenga. Kuva ubwo Bruno areka indi mirimo yindi yakoraga maze ajyana na bamwe mu bigishwa be bajya kwibera hafi y’ahitwa Molesmi. Bukeye bimukira mu kibaya cya Shattrozi. Niho yatangiriye umuryango we ufite amategeko akaze yo kwihanaa no gusenga cyane. Hashize igihe umuryango umaze gukomera, mu mwaka w’1088, Papa Urbano wa II yamutumyeho ngo aze i Roma kumufasha imirimo imwe n’imwe yihutirwa. N’uko Bruno arumvira yemera guhaguruka, asezera kuri bagenzi be, araboneza ajya i Roma. Monasteri yubakishije aho i Shartrozi na n’ubu iracyariho. Nyuma y’imyaka ine ari i Roma, yahawe uruhusa rwo guhagarika imirimo yakoraga, yongera kujya gushing ikindi kigo cy’abamonaki mu majyepfo y’Ubutaliyani. Bruno yari umuntu w’intungane muri byose, agakundwa na bose kubera ahanini kwitangira bagenzi be. Abamumenye bavuze ko yahoraga anezerewe, akavugana ubwitonzi kandi akaba umunyampuhwe. Bruno yapfuye afite imyaka mirongo irindwi n’umwe y’amavuko, agwa muri Monasteri ye y’i Kalabra mu Butariyani.