24 Ukuboza |
Liturijiya y'umunsi |
Charibel yavukiye muri Libani. Kuva akiri muto yakundaga gusenga cyane kandi akagira n’igihe cyo kwiherera ngo arusheho gusabana n’Imana. Yagumye iwabo akomeza gufasha ababyeyi be kugeza ari umusore w’imyaka makumyabiri n’itatu. Nibwo rero umunsi umwe yiyemeje gusezera ku babyeyi be, afata inzira ajya kwiyegurira Imana. Mbere yo guhaguruka ariko, nyina aramubwira ati: “Niba ugiye ufite ingingimira ibyiza waguma hano ukabireka”. Nyamara ariko Charibel yari azi icyo yasezeranyije Nyagasani. Nuko aragenda yinjira mu muryango wakurikizaga amategeko ya Mutagatifu Antoni, watangiriye muri Siliya mu mwaka w’1700 arangije Novisiya i Mayfuku, bamwohereje mu kigo cy’abiyeguriyimana i Annaya, aho nyine iwabo muri Libani. Yahawe ubusaseridoti yujuje imyaka mirongo itatu y’amavuko. Hashize igihe yasabye umukuru wabo kwihererera ahantu ha wenyine kugirango arusheho gusabana n’Imana byuzuye. Yarahagumye ahamara imyaka isaga makumyabiri n’itatu; ayimara cyane cyane asenga kandi yigomwa byinshi. Abantu benshi bamubonagamo ubutagatifu, bigatuma hari henshi bamusangaga bagiye kumwinginga ngo abatakambire. Umunsi umwe atura igitambo cy’ukaristiya, yagejeje igihe cyo gutura maze aravuga ati: “Nyagasani Data wo mu ijuru ushobora byose, akira aya mature ngutuye, maze ku bw’Umwana wawe w’ikinege wemeye kubabara no gupfa kubera ibyaha byanjye, ndakwinginze, ungirire imbabazi unkize icyaha cyose; maze ungire uwawe iteka ryose”. Nuko ngo amare kuvuga ayo magambo, yitura hasi, araraba, ntihongera kugira ijambo ryongera gusohoka mu kanwa ke, kugeza igihe apfiriye nyuma y’iminsi munani. Bavuga ko abantu benshi basengeye ku mva ye barwaye, bakize.