Damasi

11 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi | 2Kor 3, 1-8; Yh 15, 9-17
Damasi yakomokaga mu gihugu cya Espanye. Amaze gukura yagiye i Roma yiga cyane ibitabo bitagatifu, aba ari naho ahererwa ubusaseridoti. Ubuhanga n’umurava yari afite byatumye Papa amushima amugira intumwa ye mu bihugu byinshi. Damasi yujuje imyaka mirongo itandatu n’ibiri, nibwo yatowe kuba Papa; aba nawe umwe mu basimbura ba Petero Mutagatifu. Yari umuntu uzi kuyobora koko! Bigaragarira cyane no ku mategeko menshi yahaye Kiliziya mu myaka yose yamaze ari umushumba wa Kiliziya. Yakoranye icyo gihe n’abarimu bakomeye ba Kiliziya. Atanasi wa A legisandindriya, Bazili wa Sezare na Ambrozi wa Milano. Bashakiraga hamwe ibyiza byarushaho gutagatifuza Kiliziya. Ni nabo bahosheje imidugararo y’ubuhakanyi bwari bwadutse muri icyo gihe, maze Kiliziya igumana ubusugire bwayo. Damasi kandi yakoze umurimo wundi ukomeye cyane yubakisha Kiliziya nyinshi. Burya ariko intungane ntizibura abanzi hano ku isi! Na Damasi yarahohotewe, arabeshyerwa, nyamara ariko byose abyima amatwi arabyihorera, ahubwo agasabira cyane abamuhemukira. Yitabye Imana ari umukambwe w’imyaka mirongo inane n’ine.