Deograsiyasi

22 Werurwe | Liturijiya y'umunsi |
Deograsiyasi yari umwepiskopi wa Kartagi mu majyaruguru ya Afrika. Kuva yatorerwa ubwepiskopi, yagaragaje urukundo rw’umushumba mwiza koko. Afasha abakristu ku buryo bwose, haba ku bya roho cyangwa ku by’umubiri. Yarengeye bikomeye abantu bari barazanywe n’umwami Janseriki ari ingaruzwamuheto, abo bantu bagacuruzwa bunyamaswa muri ibyo bihugu; mbese ari ibintu biteye agahinda ! icyo gihe Dewograsiyasi arahaguruka, maze ahagaragariza ubutwari bw’umushumba w’umukristu nyakuri, yemera gutanga ibyo afite byose kugirango arengere abo bantu. Abashakira amacumbi atibagiwe kandi no kubashakira ibibatunga kuko abenshi bari barazonzwe n’inzara. Imiruho ariko ivanze no gukura ntiyatumye aramba igihe kirekire. Yayoboye Diyosezi imyaka ine gusa, hanyuma yitaba Imana. Amaze gupfa, abakristu benshi bashakaga gutunga mungo zabo agace k’umubiri we kuko batashidikanyaga ko ari umutagatifu. Byabaye ngombwa ndetse kumushyingura aho badashobora kumenya.