Desideri

23 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Desideri na Didier, ayo masina azwi ku batagatifu banyuranye ndetse bagera ku icumi. Uzwi cyane cyakora kurusha abandi ni Desideri wabaye uwepiskopi wa Viyene mu Bufaransa, ahagana mu mwaka wa 600. Uwo musaseridoti bamugize umwepiskopi inshuro nyinshi ariko akabyanga. Nyuma cyakora yaje kubyemera, atorerwa kuba umwepiskopi wa Viyene. Biratinda rero haza kuba ubwumvikane buke hagati ye n’umwami Tiyeri wa Bourgogne, bitewe n’uko Desideri yatinyukaga kumubuza gukora ingeso mbi. Kubera nyine ububasha umwami yari afite, yamuciye mu gihugu, anamuteranya n’umwepiskopi mukuru wa Lyon. Hashize igihe Desideri yibera mu buhungiro, umwami yongera kumugarura mu gihugu, ariko biba nka mbere yongera kwamagana amafuti umwami yakoraga. Nibwo noneho umwami arakaye cyane amuteza abasirikare be, bamusanga mu Kiliziya asoma misa, bamusohora hanze maze bamwicisha inkoni n’amabuye. Hari mu mwaka wa 607.