Didasi

13 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi |
Didasi yavukiye muri Espanye. Ababyeyi be bari abahinzi. Didasi akiri muto, yari umwana ukerebutse kandi w’ingeso nziza. Amaze kuba umusore yinjiye mu muryango w’Abafransisikani i Kordu, aba umufurere. Kuva ubwo yakoze imirimo myinshi inyuranye ari ukwita ku bitunga urugo, kwakira abashyitsi, kuvura abarwayi n’ibindi.. ukwitagatifuza kwe kwagaragaraga muri byinshi, haba mu myifatire ye cyangwa mu kwigomwa. Abakristu benshi bakundaga kumugisha inama. Igihe i Roma habaye umunsi mukuru wo gushyira Bernardo mu rwego rw’abatagatifu, Didasi niwe watumwe guhagararira bagenzi be. Muri iyo minsi haduka icyorezo cy’indwara, nuko basaba Didasi kuvura abo barwayi batari bafite kirengera. Abantu batangazwaga n’ukwitanga kwe n’ukuntu abarwayi bakiraga vuba. Didasi yaguye mu kigo cya Alkala muri Espanye, mu mwaka w’1463.