Diyonisiyo

09 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi | Into 17,22 - 34; Mt 5,13 - 16
Diyonisiyo ni umwe mu bakristu ba mbere. Yakomokaga i Atene mu Bugereki. Ubukiristu bwe abukesha Pawulo Intumwa wamwigishije akanamubatiza. Yabanje kuba umwepisikopi wa Atene, nyuma Papa Klementi amwohereza kwamamaza Inkuru Nziza mu bufaransa. Ageze mu Bufaransa yigishije abantu benshi bayoboka ubukristu ndetse na bamwe mu bategetsi bemera guhabwa Batisimu. Nyuma abakiristu bose baramufashije yubakisha Kiliziya nini eshatu: imwe ayitirira Ubutatu Butagatifu, iya kabiri ayitirira Petero na Pawulo Btagatifu, naho iya gatatu ayitirira Umwamikazi w’ijuru n’isi. Hashize imyaka irindwi yamamaza Ivanjiri aho mu Bufaransa, umwami Valeriyani yagabye ingabo ze ngo zirimbure abayoboke ba Kiliziya. Abakristu benshi barafatwa barafungwa, abandi bericwa. Diyoniziyo akora uko ashoboye abafasha cyane mu gukomera ku kwemera; aho bigeze nawe baramufata bamumarana igihe bamubabaza ku buryo bwinshi, nyuma bamuca umutwe. Nyuma y’imyaka isaga Magana abiri apfuye, Mutagatifu Genovefa hamwe n’abandi bakristu bo mu murwa wa Parisi, bagaragaje urukundo n’icyubahiro bafitiye Diyonisiyo wabaye umwepiskopi wabo wa mbere, bubakisha Kiliziya nini cyane ku mva ye.