Diyonisiyo Sebuggawo

26 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Kuri 25 Gicurasi, nibwo umwami yahamagaye Mwafu,o we aramubura. Mwafu yari umwana w’umutware w’intebe akaba mu kigero k’imyaka cumi n’ine. Diyonisiyo we yari amaze kugira imyaka cumi n’irindwi, amaze igihe gito abatijwe. Yakundaga Imana, agakunda no kwigisha bagenzi be iby’imana. Mwafu ngo aze, umwami ati:« wari wagiye he?» undi ati:«Nigaga gatigisimu. Ni Sebugwawo watwigishaga». Umwami abyumvise ahita abisha. Niko guhamagaza Sebugwawo. Umwami ati:«Mwari mu biki na Mwafu?» Undi ati:«Nahoze mwigisha gatigisimu». Nuko uwami ashikuza icumu, aritera Sebugwawo ku gikanu yitura hasi. Mwafu na we aba yarahaguye ni uko Mwanga yagiriye Se. Umwami ategeka uwitwa Kyayambadde kumuhwanya. Amujyana ku irembo, araruza icyuma kibaga ihene, aba ari cyo amuhwanyisha.