Dominiko

08 Kanama | Umunsi wibukwa | 1Kor2, 1-10 ; Lk9, 57-62
Dominiko yavukiye i Calaruega mu gihugu cya Espanye. Yakuze ari umwana warezwe neza. Ababyeyi be bamwigishije kare gukunda Imana n’abantu. Urugero rw’ababyeyi be, cyane cyane urwa Nyina wamu tozaga umuco mwiza wa gikristu yakuranye, rwtumye muri we havuka kandi hakomeza kwiyongera ihamagarwa ryo kwiyegurira Imana. Mu mashuri abanza yiganaga ishyaka kandi akaba umuhanga, kugeza n’igihe agereye muri kamnuza y’I Pelencia. Aho I Prlencia yahagaragarije igikorwa gikomeye cy’urukundo n’impuhwe, atabara abashonji bagwaga mu nzara batagira kirengera. Nibwo afashe umugambi wo kuguriaha ibitabo bye bifite agaciro gakomeye, ngetse na bamwe mûri bagenzi be babigenza batyo nuko amafaranga bayatangiza ishyirahamwe ryo gufungurira abshonji. Dominiko aho abereye umusaserdoti, yatangiye kwamamaza Inkuru Nziza. Yabaye mûri Diyoseze ya Osma, aba umufasha w’umwepiskopi waho witwaga Diego. Uwo mwepiskopi yari umugabo w’intwari kandi w’imico myiza. Mu guhamya umugambi wo kuvugurura diyoseze n’abasaserdoti be, uzo mwepiskopi yatoyeho Dominiko umunyamabanga n’umufasha mûri icyo gikorwa. Mu gutangira iryi vugururwa, bagenzi ba Dominiko baramwishishaga, ariko nyuma baje kunyurwa n’ishyaka n’ubutwari bye. Igihe aherekeje umwepiskopi mu majyepfo y’Ubufaransa, basanze ako gace karayogojwe n’idini ry’abigishabinyoma bitwaga Albigeois, barwanyaga amahame ya Kiliziya. Nuko batangira ubwo kwigisha abantu, bava hamwe bajya ahandi, cyakora bidatinze Diego yitaba Imana. Ariko Dominiko abifashijwemo cyane cyane no kubigisha ishapule yakomeje umurego, agarura abakristu benshi. Ntiyahwemaga kwiyambaza umubyeyi Bikira Maruiya ngo amugoboke mûri iyo ntambara. Nuko aza kubona ko atashobora gukomeza kwigisha wenyine. Nibwo yiyemeje kurema umuryango w’abihayimana b’abamamazabutumwa. Ntibari bagenewe imirimo yindi isanzwe yo muri Paruwasi, usibye kwigisha. Aho bari hose bakiberaho gikene bakurikiza imibereho ya Mutagatifu Fransisko w’Asizi. Igitsinagore nacyo nticyatanzwe ku nyigisho za Dominiko no kwitabira vuba imigambi ye. Ikigo cya mbere cy’Ababikira cyatangiriye ahitwa i Prouille, nyuma kibyara ibindi bigo byinshi. Umuryango Dominiko yashinze wakwiriye mu bihugu byinshi, wamamara hose kuva icyo gihe kugeza ubu. Uwo muryango niwo tuzi n’ubu w’abadominikani. Mu myaka ya nyuma y’imibereho ye, Dominiko yakomeje kugenda henshi mu bihugu yigisha kandi ashinga n’ibiundi bigo bishya. Aho yanyuze hose mu bigo ntiyazaririye ngo ahashinge imizi, ahubwo yihatiraga kubaha inama zabafasha gukomera. Abadominikani bivugiye ko kimwe na yezu, Dominiko nta buryamo yagiraga. Pawulo intumwa nawe yamubereye urugero, we wamaraga amezi make yigisha mu mujyi uyu n’uyu, nyuma akareka abavandimwe bagakomeza igikorwa yabaga yatangiye.dominiko yitabye Imana i Bologne tariki ya 6 Kanama 1221. Mbere yo gupfa yabwiye abavandimwe be bamuririraga ati : « Nzabagirira akamaro mfuye kurusha nkiri muzima ».