Dominiko Saviyo

09 Werurwe | Liturijiya y'umunsi |
Dominiko Saviyo akomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani. Mu mibereho ye, ingabire zo kwitagatifuza yazihawe akiri muto. Ageze mu kigero cy’imyaka itatu, umunsi umwe nijoro amaze kuryama, yumvise ababyeyi be batangiye kuvuga ishapule arabyuka arabasanga ngo nawe bamwigishe gusenga. Hari n’ubundi ababyeyi be bamushatse bugorobye bagirango yazimiye, nuko icyo gihe bamusanga hagati y’amatungo apfukamye imbere y’agashusho ka Bikira Mariya. Ni no muri bene ubwo buryo Padiri mukuru yamwemereye guhabwa Ukaristiya ya mbere Atari yuzuza imyaka ya ngombwa ibigenewe. Kugeza ku myaka icumi, Dominiko yajyaga kwiga kwiga kuri Paruwasi, Padiri akamwigisha ibyo yashoboraga kumwigisha kuko nta mashuri yari bugufi aho. Nyuma ababyeyi be bimukiye i Mondondoniyo yakomeje kuba umunyabwenge, aba n’umunyeshuri w’intangarugero mu bwitonzi. Aho mu ishuri, hari ibyo yihanganiraga bikabera abarezi be ikimenyetso cy’ubwitagatifuze kandi nyamara akiri muto. Dominiko arangije amashuri mato, yagize igitekerezo cyo kuziyegurira Imana. Nibwo abigejeje kuri Padiri mukuru wa Paruwasi kugirango amugire inama. Nuko Padiri mukuru amwohereza kwa Padiri Yohani Bosiko wari waritangiye urubyiruko rwo mu mujyi w’i Torino. Yari amaze gushing ishuri ry’imyuga kandi yakiraga n’abashaka kuzaba abapadiri. Dominiko ajya kumureba, Padiri Yohani Bosiko amwakirana ibyishimo bya kibyeyi koko. Yatangiye ishuri Tariki ya 29 Ukwakira1854. Imyifatire ye n’ukwitagatifuza kwe byabereye Padiri Yohani Bosiko urujijo, ibi bituma akeka ko Dominiko ari umuntu uvugana n’Imana! Hagati aho ariko ari mu ishuri yafashwe n’indwara ararwara araremba, bituma agomba gutaha kugirango ababyeyi be bamurwaze. Indwara imaze kumurembwa cyane yasabye guhabwa amasakramentu. Ayahanwa umutima wiyoroheje kandi utuje, kuko yari azi ko ari ubwa nyuma ahabwa Ukaristiya. Amaze kuvuga isengesho ryo gushimira, avugana ituze at:i«Noneho ndishimye, nibwo koko ngomba gukora urugendo rurerure rugana ubugingo bw’iteka. Ni byo koko, ufite Yezu ho inshuti n’umuvandimwe nta kimutera ubwoba, kabone no gupfa». Umunsi we wa nyuma Tariki ya 9 Werurwe 1857, Dominiko abyisabiye, ahabwa Isakaramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi, hanyuma asubira muri ya magambo yakundaga kuvuga ati:«Nyagasani, nishyize mu maboko yawe, akira imbaraga zanjye, umubiri wanjye na roho yanjye. Ndakwihaye wese Mana yanjye, unkoreshe icyo ushaka».