Doroteya

06 Gashyantare | Liturijiya y'umunsi |
Doroteya yari umukristukazi w’indahinyuka mu kwemera kandi ufite ubutwari budasanzwe. Abatari abakristu nabo ubwabo bamubonagamo ubupfura n’ubutungane batigeze babonana undi muntu. Ni nacyo cyatumye abanzi ba Kiliziya bamenya ko ari umukristu. Nuko kubera ko ubutegetsi bwatotezaga Kiliziya, baramufata. Umucamanza amubaza izina rye. Undi ati:«Nitwa Doroteya». Umucamanza ati :«Naguhamagarije kukubwira ngo uture ibitambo ibigirwamana byacu». Doroteya ati: «Imana y’ukuri ni imwe: ni iy’Ijuru yaremye abantu. Niyo yonyine ikwiye guhabwa ikuzo riyikwiye; naho izo mana zanyu ni impimbano». Nibwo rero ibyo birakaje umucamanza cyane, maze kugirango amubabaze ategeka ko bamuzirika ku ifarasi ikamukurubana mu masarabwayi abagome bose basanzwe bakururwamo. Bamaze kumuzirikaho rero yubitse inda n’umutwe hasi, bamurekera aho akanya gato yibaze. Doroteya ati«Mutegereje iki kindi, mwagize ibyo mugira ngatabaruka vuba ko Yezu wanjye antegereje !» ngo avuge atyo noneho si ukurakara barasara ! bakubita ifarasi itangira kumukurubana mu mabuye mabi ngo akunde apfe vuba, babonye Doroteya agikomeye kandi aririmba asingiza Nyagasani, umucamanza ategeka ko bamuca umutwe. Nguko uko Doroteya yasanze Nyagasani mu bwami bw’Ijuru.