25 Kamena |
Liturijiya y'umunsi |
Doroteya yavukiye hafi ya Marienuerder, hakaba ari mu gihugu cya Polonye ubungubu. Yashyingiwe akiri muto cyane, afite imyaka cumi n’itandatu gusa. Umugabo we babanye neza mu mahoro, babyarana abana icyenda. Igihe bari bujuje imyaka mirongo ine n’ine, Doroteya yagize amakuba apfusha umugabo we. Nyuma y’urupfu rw’umukunzi we, yimutse aho bari batuye ajya gutura hafi ya Kiliziya y’I Marienwerder. Aho amariye gutura aho hantu, yagize imibereho isa n’iyabihayimana, maze imyifatire ye yo guharanira ubutagatifu iza gutuma abantu benshi bamuyoboka. Akenshi ari ugushaka kumugisha inama. Muri iyo mibereho ye y’ukwitagatifuza, umufasha we wa roho yaje guhishura nyuma mu nyandiko ze ukuntu Doroteya yatwarwaga buroho mu masengesho. Mu myaka ya nyuma y’imibereho ye, Doroteya yihanganiye cyane imibabaro ikabije yagize, ibi byatumaga rwose abantu benshi bamutangarira. Yitabye Imana ku wa 25 Kamena 1394, apfa agitanga urugero rwiza mu kwitagatifuza. Mu mwaka w’1976 nibwo Kiliziya yamushyize mu rwego rw’abatagatifu.