13 Ukwakira |
Liturijiya y'umunsi |
Nyuma y’igihe kirkire yamaze mu buhungiro muri Normandi, Eduwardi yimye ingoma y’Ubwongereza mu 1043. Akimara kwima akemura ibabazo byinsh by’ingutu byugarije mu gihugu cye. Imana nayo yamuhaye ingabire zimufasha kuyobora icyo gihugu cye ku majyambere ashingiye ku buyoboke bwayo. Nuko atoza ingabo ze gukorana umuco wa gikristu ari nako arushaho guharanira amahoro ku mbibi z’igihugu cye. Eduwardi yari umwami ucisha make kandi akagira imico myiza. Yakundaga abaturage be akabagirira neza bose atarobanuye, ku buryo na n’ubu iyo mico ye myiza ikivugwa mu bwongereza. Bamushima uko yafashaga abakene, uko yacaga imanza mu butabera n’uko yagejeje igihugu cye ku majyambere mu nzego nyinshi. Yakudaga Imana kandi akayubaha. Hari ubwo yararaga asenga iyo mirimo ye y’ubwami itabaga imuhaye umwanya wo kwihererana n’Imana. Ntabwo yigeraga asiba misa kujya n’umunsi n’umunsi n’umwe; byari nk’itegeko kuri we. Hari n’ubwo yari yaranakoze amasezerano yo kuzakora urugendo akajya kwiherera i Roma, ariko nyuma havuka ingorane mu gihugu bituma Papa amwemerera gusubika amasezerano. Kubera ko atashoboye kuzuza amasezerano, yiyemeje kubakisha ubwe katedrali ya Westminster ayigira nziza cyane. Umunsi wo kuyitaha ariko, tariki ya 28 Ukoboza 1065, Eduwardi ntiyashoboye kuboneka kubera ko yari arwaye bikomeye. Iyo ndwara ni nayo yamuhitanye tariki 5 Mutarama 1066. Tariki ya 13 Ukwakira, nibwo ibisigazwa by’umurambo we byashyinguwe muri Katedrali ya Westminster. Eduwardi yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu mu mwaka w’1161.