Efremu

09 Kamena | Liturijiya y'umunsi | Kol 3,12-17 ; Yh 19,25-27
Efremu yakuriye muri Mezopotamiya. Se yari umusaseridoti mukuru w’ikigirwamana cyitwaga Abnili. Yaziraga ikitwa ubukristu cyane. Efremu rero we kuva akiri muto, yikundiraga inyigisho z’Ivanjili ntagatifu. Aho ababyeyi be babimenyeye bagerageza kubimubuza, ariko aranga arabahakanira. Babonye abananiye biyemeza kumuca. Efremu aragenda yakirwa n’umwepiskopi w’i Nibise, aba ari we umurera kandi aramwigisha, nuko amaze gukura ahabwa Batisimu. Nyuma yagiye mu butayu ahantu hiherereye wenyine, kugirango arusheho kwitagatifuza yihereranye n’Imana gusa yonyine. Yavuye aho ari uko yumvise ko abakristu batangiye gutotezwa n’ubutegetsi, ajya gufasha umwepiskopi we gukomeza abakristu bose babafasha gukomera mu kwemera gutagatifu. Aho iryo totezwa rirangiriye, Efremu yahawe ubudiyakoni, akomeza gufasha umwepiskopi yitangira cyane cyane umurimo wo gufasha abashonji. Nyuma umwepiskopi yamushinze kuyobora ishuri rikuru rya Tewologiya. Efremu yasenganaga umwete n’umutima ukunda Imana, akaba n’umuhanga cyane mu nyigisho z’iyobokamana, ndetse no mu nyigisho zindi zisanzwe. Yanditse ibisigo byinshi bisingiza Rurema n’ukwigira umuntu kwa Jambo. Ibyo bisigo byashimishaga abantu benshi. Ni naho bakuye kumwita «Inanga ya Roho Mutagatifu». Ibisigo bye byose byari bigamije kwigisha abantu iyobokamana. Efremu yitabye Imana mu mwaka wa 373.