01 Nzeli |
Liturijiya y'umunsi |
Mu gihe cyo hambere Mutagatifu Egide yari umuntu uzwi cyane kandi akunzwe na benshi. Kiliziya nyinshi zubatswe muri iyo mwaka bakunze kuzimwitirira by’icyubahiro. Amaze kuba umumonaki yagiye gutura mu Bufaransa, ajyayo aturutse Athene mu Bugereki. Nyuma hari abandi bamonaki bahamusanze ngo biyegurire Imana kimwe nawe. Nuko bamaze kuba beshi Umwami abubakishiriza Monasiteri, Egide ayibera umuyobozi. Nyuma y’aho Egide apfiriye, abantu benshi cyane bakunze kujya gukorera ibiterane by’amasengesho ku mva ye na n’ubu benshi bayisura mu Kiliziya ya Monasiteri i Saint – Gilles mu Bufaransa.