Elizabeti wa Portugali

04 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi | 1 Pet 3,1-9; Yh 14, 23-29
Elizabeti uyu yari umukobwa w’umwami Petero wa III wo muri Espanye. Yavutse mu mwaka w’1271. Kumwita Elizabeti, bamwitiriraga nyirasenge Elizabeti wo muri Hongiriya wari waragizwe umutagatifu. Yarezwe neza kandi akurana imico ya gikirisitu dore ko bahoraga bamutekerereza imibereho y’uwo nyirasenge wabaye umutagatifu. Mu w’1283, yujuje imyaka cumi n’ibiri, bamushyingiye Diyoniziyo umwami wa Porutugali, babyarana abana babiri: umukobwa n’umuhungu. Elizabeti yagize amananiza akomeye mu rugo rwe ariko kubera gusenga no kwizera Imana abasha kwihangana. Haciye igihe umugabo we aramuhararukwa atangira kumwanga, bigera ndetse n’ubwo amuvuga ibinyoma byo kumusebya, amuteranya n’abavandimwe be n’umuhungu we babyaranye ashaka kumwihakana. Muri ayo makuba yose, Elizabeti yakomeje kwambaza Imana ndetse asabira n’umugabo we, yemera kurera abana b’intarutsi umugabo we yamuzaniraga. Ibyo byakurikiranye n’ibindi byago, umukobwa we n’umukwe we bitaba Imana. Ntihaciye iminsi umugabo we Diyoniziyo nawe aritahira, ariko rero yigendera yaramaze kwisubiraho ndetse yaranamusabye imbabazi. Elizabeti yari umwamikazi wakundwaga na bose, akagira impuhwe kandi agakunda kugoboka indushyi. Iby’isi n’ubukire bwose yari yicayemo yarabisize ahitamo kwinjira mu muryango w’abihaye Imana b’Abafransiskani. Elizabeti yitabye Imana mu 1336.