17 Ugushyingo |
Liturijiya y'umunsi |
Ydt 8, 2 - 8; Lk 14, 25 - 33
Elizabeti yari umukobwa w’umwami wa Hongriya. Yavutse mu mwaka w’1207. Kuva afite imyaka ine, bamwohereje kurererwa kwa Hermani, igikomangoma cya Thüringen ho mu Budage. Kuko byari biteganijwe ko azarongorwa n’umuhungu we Ludoviko. Maze arererwa aho, arerwa n’uzaba nyirabukwe. Nuko yujuje imyaka cumi n’ine ashyingiranwa n’igikomangoma Ludoviko. Mu myaka yose bamaranye babanye neza mu bwumvikane, babyarana abana batatu. Elizabeti yari afite umutima ukunda abantu kandi ugira impuhwe. Yari umuntu wicisha bugufi, akakira uje amugana wese. Buri munsi yagiraga umwanya afata agasohoka mu ngoro ari kumwe n’abakozi maze bakajya mu mujyi gufasha abakene. Yasuraga abarwayi n’imbabare, bose akabatera inkunga abafasha kwihangana. Mu mwaka w’1225, hateye inzara abantu barasonza cyane nuko afata ibyari bibitswe mu bigega by’ibwami abigaburira abashonji. Byageze ndetse n’aho agurisha inigi ze nziza kugira ngo abone icyo agaburira abashonji. Umugabo we na we yamubereye imfura ntiyamubuza igitekerezo cye cyo gufasha indushyi n’abashonji. Ndetse ahubwo icyo gihe yamuhaye uburyo bwose bwamworohereza uwo murimo wo kugoboka abtagira kirengera. Ariko muri uko kwitangira abandi Elizabeti ntiyibagirwaga gusenga. Kuva mu buto bwe yakundaga kwitagatifuza. Amaze kuba umugore a Ludoviko ho arushaho gukunda amasengesho. Yari afite amasaha yihariye yo gusenga nk’uko yari afite ayo kuvura abarwayi no gusura abakene. Ariko kubera ko Imana ikora uko ishaka, ntabwo yamaranye n’umgabo we igihe kirekire nk’uko yabyifuzaga. Ludoviko yaguye mu nzira ajya I Yeruzalemu, asiga Elizabeti atwite inda y’umwana wa gatatu. Urwo rupfu rw’umugabo we rwamuteye agahinda katavugwa. Kwa sebukwe nabo batangira kumuhinduka, bamuziza ahanini ko akora mu bigega by’urugo agafasha abakene. Nibwo bamuhitishijemo, ari ukuguma aho mu bukire nk’ubw’ibwami akareka ibikorwa bye byo kwizirika ku bakene cyangwa se akimuka akajya gutura wenyine. Nuko Elizabeti yanga gutererana indushyi, ahitamo guhambira utwe, ajyana n’abana be bajya gutura ahandi. Amaze kwimuka yafashe amafaranga ku mutungo we yubakisha ibitaro I Marburg, ari naho ubwe yakoreraga avura abarwayi. Hashize igihe, yahisemo gutandukana n’abana be, abashinga ubarera. Bityo aboneraho umwanya uhagije wokwitangira Nyagasani avura abarwayi anafasha abakene. Mu mibereho ye, Elizabeti yashatse gukurikiza Mutagatifu Fransisko w’Asizi. Iyo mibereho ivunanye kandi ivanze no kwigomwa yaramuzahaje cyane, iza kumuhitana ku wa 17 ugushyingo 1231, apfa afite imyaka makumyabiri n’ine gusa.