Emiliya w’i Roda

19 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Emiliya akomoka mu Bufaransa. Akiri muto yarerewe kwa nyirakuru, amurera neza amutoza kare imico myiza ya gikristu. Emiliya yari umwana ukunda gusenga, wicishaga bugufi kandi ugira impuhwe. Ntabwo bamuhaga ifunguro ngo yibagirwe na rimwe gusigariza abakene. Yakomeje atyo kugeza abaye mukuru. Nk’uko yahoraga abigenza, umunsi umwe yagiye gusura abarwayi nuko mu nzira yumva abakene bavugana amaganya barira ko abana babo batagira abigisha cyane cyane Ijambo ry’Imana. Hashize iminsi Emiliya yigira inama yo kugoboka abo bantu, abigishiriza abana, nyuma ndetse haza n’abandi bakobwa bamufasha barema batyo umuryango w’abihayimana. Ibikorwa byabo byari bigamije kwigisha abana b’abakene, kuvura abarwayi batagira kirengera, kwita ku mpubyi n’ibindi bikorwa by’urukundo. Emiliya yitabye Imana hamaze kubakwa ibigo bigera kuri mirongo itatu na bitanu by’ababikira b’umuryango yashinze.