Emma

19 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Emma yavukiye mu Budage. Yashyingiranywe na Ludjer wari igikomangoma, babyarana abana babiri b’abahungu. Umwe muri bo witwa Imadi yiyeguriye Imana aba umusaseridoti, nyuma ndetse aza no kuba umwepiskopi. Emma na Ludjer bari bafitanye urukundo ruhebuje, kandi bombi bagakunda Imana. Cyakora rero ibyago byarabatunguye ntibamarana igihe kirekire nk’uko babyifuzaga, Ludjer apfa akiri muto. Ludjer amaze gupfa, hari benshi bashatse gucyura Emma ariko bose arabahakanira. Nta n’umwe wamurutiraga inshuti ye Imana yari yamutije. Ikindi kandi,Emma yashakaga kugira ubwisanzure buhagije ngo yitangire abakene. Yari yarumvise kare ibyavuzwe na Pawulo Intumwa, agira ati:«Naho umupfakazi nyakujya, wa wundi wasigaye wenyine, we yishyira mu maboko y’Imana, akibanda ku byo gusenga no kuzirikana iby’Imana ijoro n’umunsi. Naho rero uwikurikiraniye iby’amaraha, we abarirwa mu bapfuye n’ubwo aba agihagaze. Ibyo nabyo ujye ubyibutsa abapfakazi kugira ngo babe indakemwa». Emma yafashije abakene benshi n’indushyi nyinshi. Bityo umwanya we wose awuharira ibyo bikorwa by’ubugiraneza kandi byinshi mu mutungo munini yari afite, abifashisha Kiliziya. Yitabye Imana mu mwaka w’1045.