Eufraziya

13 Werurwe | Liturijiya y'umunsi |
Eufraziya yari afitanye isano n’umwami Teodozi wa Konstantinopoli. Ababyeyi be bari abakristu batajegajega. Se amaze gupfa, umwami Tewodozi yashatse kumushyingira igikomangoma cy’i Konstantinopoli gikize byahebuje, nyamara Eufrasiya arabyanga kuko yashakaga kuziyegurira Imana. Ajyana na nyina mu Misiri aba ariho batura, bakorera Imana bafasha abakene, basenga kandi bigomwa kenshi. Nyina nawe amaze gupfa, Eufraziya yeguriye abakene umutungo we wose munini yari yararazwe n’ababyeyi be. Nuko asiga ubwo bukire bwose, yinjira, mu muryango w’Abamonaki aho mu Misiri. Umwami Tewodozi amutumaho ko umusore wifuzaga kumurongora mbere agifite icyo gitekerezo kandi ko amukunda cyane. Eufraziya nawe atuma ku mwami ati:«Mbwira niba wanshima nemeye guta Yezu Kristu muzima niyeguriye, ngo njye kudabagira mu mukiro w’iby’isi?». Umwami kuko nawe yari umukristu mwiza arabimushima, nuko ntiyongera kumuhatira gushyingirwa. Nguko uko Eufraziya yahakanye ubukire bw’isi agahitamo kwiyegurira Kristu mu Bamonaki, akaba yaranabereye bagenzi be urugero rw’ukwitagatifuza. Bavuga ndetse ko Nyagasani yari yaramuhaye ingabire yo gukora ibitangaza. Eufraziya yitabye Imana mu mwaka wa 412.