24 Mata |
Liturijiya y'umunsi |
Ku itariki ya 2 Gicurasi 1940 nibwo Papa Piyo wa XII yashyize Eufraziya Pelletier mu rwego rw’abatagatifu. Ewufraziya akomoka mu gihugu cy’Ubufaransa. Yayoboye igihe kirekire umuryango w’ababikira witwa «Soeurs de Notre Dame de l’amour du bon Pasteur». Mu gihe yayoboraga uwo muryango, yaremye irindi shami ry’abihayimana. Uwo muryango, mushya awita «Ababikira ba Mutagatifu Madalena». Muri uwo muryango yakiraga abakobwa bashaka kwiyegurira Imana ngo batange impongano z’ibyaha bikomeye by’ingeso mbi yari yarabokamye, bakihana bakurikiza urugero rwa Mutagatifu Madelena. Mariya Eufraziya Pelletier yitabye Imana tariki ya 24 Mata 1868, agwa i Angers.