Eulaliya

10 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi |
Eulaliya yavukiye i Merida mu gihugu cya Espanye. Ababyeyi be bari abakristu beza, bamurera gikristu koko. Mu gihe rero Kiliziya itangiye gutotezwa, Eulaliya ashima cyane ubutwari bw’abahorwa Imana, agahora asaba Imana ngo nawe azayibere umutabazi. Ababyeyi be babonye amatwara afite, nibwo biyemeje kumuhisha bamwohereza kure muri bene wabo. Umunsi umwe rero Eulaliya abyuka mu gicuku batabizi, agenda ijoro ryose. Nuko bukeye atunguka mu rukiko rwaciraga abakristu imanza zo kwicwa. Ahera ubwo rero atonganya umucamanza mukuru kubera inabi n’ubugome agirira abantu b’Imana. Umucamanza cyakora abanza kubisuzugura kubera ko Eulaliya yari akiri umwana w’imyaka cumi n’itatu gusa! Nyuma ariko abonye ko Eulaliya akomeje kubimutoteza mu ruhame, ategeka ko bamufata maze agasenga ibigirwamana byabo bambazaga, yakwanga bakamukubita kugeza igihe ahakanira ubukristu. Babonye rero ko Eulaliya atava ku izima, niko gutangira kumukubita, kugeza igihe umubiri we ubereye inyama nsa, nyamara aho gutaka, ahubwo agasa n’uwasabwe n’ibyishimo kuburyo abari aho bose byabatangaje cyane. Umucamanza mukuru rero noneho arushaho kurakara, ategeka ko bamwica ako kanya. Hari ku itariki ya 10 Ukuboza mu mwaka wa 303.