02 Kanama |
Liturijiya y'umunsi |
1Yh 2, 18-25; Mt 10, 22-25
Euzebi yavukiye mu kirwa cya Sardaigne mu Burengerazuba
bw'Ubutaliyani. Se amaze gupfa, nyina yimukiye i Roma n'abana be bose. Euzebi yize arnashuri aho i Roma. Yabaye umufasha mu mirimo ikorwa mu Kiliziya, hanyuma ahabwa ubusaserdoti. Yahawe ubwepiskopi mu mwaka wa 345. Nuko yita cyane mu gushakira Diyosezi ye abasaserdoti b'intungane, avuguruza byimazeyo abigishabinyoma. Euzebi abarirwa mu bashumba ba Kiliziya bashoboye gukomeza kwemeza ihame ry'uko Yezu ari Imana by'ukuri. Euzebi yitabye Imana mu mwaka wa 370.